• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko Munjamena kuri ruhurura igabanya Umurenge wa Gatenga n'uwa Kicukiro, hasanzwe umurambo w'umugabo bivugwa ko yaguye muri iyo ruhurura ubwo yari avuye kugura indaya. 

Amakuru avuga ko ubwo yajyaga kugura iyo ndaya, ngo iyo ndaya yamubonye nk'igini, iratabaza bamwirukana agwa muri ruhurura, bavuga ko babuze aho igini rinyuze, bigakekwa  ko ari we birukankanaga akagwa muri ruhurura bikarangira apfuye.

Ibyo byabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, ariko ariko umurambo we wabonywe muri iyo ruhurura kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Abatutage baganiriye na BTN TV bavuga indaya yo mu Murenge wa Kicukiro, mu Kagari ka Ngoma, yatabaje ivuga ko iri gusambanywa n'igini maze itabarwa n'irondo ry'umwuga barukankana wa mugabo bitaga igini aca muri ruhurura baramubura batangira kuvuga ko yari igini koko.

Mu masaha ya Saa Sita z'amanywa kuri uyu wa Kane, nibwo abaturage batuye muri ako gace kazwi nko Munjamena basanze umurambo wa nyakwigendera bitaga igini muri iyo ruhurura bagakeka ko yaba ari wa mugabo bitiranyije n'igini.

Umwe yagize ati:"Twebwe tujya kubimenya twabimenye ku Cyumweru Saa Cyenda ariko uwo muntu yari yikubisemo Saa Munani z'ijoro. Bavugaga ko ari igini ryikubisemo. Byatangiye bavuga ko indaya yarongowe n'igini ...ariko twumva ngo ryarengeyemo hano hepfo muri ruhurura rikajya ngo ryisimbiza rinaga amaboko hejuru, ariko ubu biragaragara ko ari uriya muntu wari wakubisemo."

Yakomeje avuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umurambo w'uwo mugabo wasanzwe muri ruhurura ari we wirukankanwe bavuga ko ari igini kuko uwavuze ko yaguyemo ari na we wamwerekanye.

Inzego zitandukanye zirimo iz'ibanze, Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) zageze ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera ndetse n'iperereza ryatangiye kugira ngo hazamenyekane niba kuko uwo mugabo wirukankanwe akagwa muri ruhurura uwo murambo.

Mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu biruhuko bw'i Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments