Imiryango yo mu Murenge wa Jarama, mu Karere ka Ngoma, iherutse gupfusha abayo bakubiswe n’inkuba, yahawe ubufasha burimo ibiribwa ndetse inemererwa guhabwa amafaranga ibihumbi 200Frw yo gutangiza imishinga mito yayifasha kwiteza imbere.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 10 Mutarama 2026, aho komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma yagiye gusura iyo miryango yapfushije abantu icyenda tariki ya 04 Mutarama 2026, ubwo inkuba yakubitaga abantu 15 bo mu Murenge wa Jarama, icyenda muri bo bagahita bahasiga ubuzima.
Buri muryango wahawe ibiribwa birimo ibishyimbo, umufuka w’umuceri ibilo 25, umufuka wa kawunga ibilo 25, amavuta, isukari ndetse n’ifu y’igikoma. Si ibyo gusa kuko buri muryango wanemerewe ibihumbi 200Frw yo gutangiza umushinga muto wawufasha kwikura mu bukene.
Ngendabanga Idi uri mubahawe iyo nkunga yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeje kubitaho nyuma yo gupfusha ababo bakubiswe n’inkuba. Avuga ko ibiribwa bamuhaye ndetse n’amafaranga bemerewe yo gutangiza imishinga mito bizamufasha kwiteza imbere akanarera neza umwana yasigaranye.
Urayeneza Solange na we yunze murye agira ati:"Turashimira Leta ko ikomeje kutuba hafi, abana banjye kuva bapfushije papa wabo twari tuzi ko ubuzima buhagaze ariko Leta yakomeje kutuba hafi ku buryo abana banjye bagenda bava mu bihe by’ihungabana bari bagize."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bagiye gufasha iyo miryango mu rwego rwo kuyegera, kuyihumuriza ndetse no kuyunganira mu bijyanye n’ibiribwa bike byayifasha gukomeza ubuzima nyuma yo kubura ababo.
Yagize ati:"Turabagira inama y’uburyo bagomba gukomeza kubaho harimo abashobora gukora ku buryo bashobora kunganirwa yaba mu kubona igishoro bakagira ibyo bakora birimo imishinga y’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi n’ubucuruzi buciriritse, inshuti n’abaturage babo nabo batwemereye ko bazakomeza kubaba hafi."
Ku wa 06 Mutarama 2026, ubwo hashyingurwa aba bantu icyenda bishwe n’inkuba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yijeje abafite ababo bapfuye ko Leta izakomeza kubaba hafi umunsi ku wundi.
Like This Post? Related Posts