Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’iki gihugu.
Mu itangazo RDF yashyize hanze, yavuze ko “ibi birego nta shingiro bifite ndetse biri mu murongo w’ubuyobozi bwa RDC wo kuyobya uburari ku bibazo biri mu gihugu.”
Itangazo igisirikare cya Congo riherutse gushyira hanze rivuga ko ingabo yise iz’u Rwanda zinjiye muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, maze zikarwana n’iza Congo abaturage bagahunga.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko “ibyakozwe na ari umugambi umaze igihe kinini wo gutangaza ibinyoma n’icengezamatwara ry’ubuyobozi bwa RDC rigamije kuyobya uburari ku gutsindwa kwabwo mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu mbibi z’igihugu, ari nako bukomeza guha intwaro no kurwanana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside.”