Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Nyakanga 2023, Nibwo Rayon Sports FC yamuritse imyambaro mishya izifashisha mu mikino yakiriye n’iyo hanze mu mwaka wa 2023/2024
Mu myambaro yadozwe n’Ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection yashyizwe hanze, harimo iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aha izajya yambara ibara ry’ubururu bwiganje ku mipira ifite imirongo y’umweru ku ijosi no ku maboko. Ku makabutura n’amasogisi naho ni ubururu gusa.
Ku myambaro yo ku mikino yo hanze izajya ikoresha ibara ry’umweru ku makabutura, ku mipira no ku masogisi, ku maboko no ku ijosi hakazaho akarongo k’ubururu.
Uyu mwaka w’imikino Rayon Sports yitaye ku birebana n’imyambarire inoze kuko iherutse no gusinyana amasezerano n’Inzu Nyarwanda y’Imideli, F and Y, izajya yambika abayobozi n’abakinnyi b’iyi kipe mu bikorwa birimo ibirori bikuru yateguye no mu gihe yerekeje hanze y’Igihugu.
Rayon Sports iri gutegura umwaka mushya w’imikino wayo uzatangira tariki 5 Kanama 2023 haba ’Rayon Day’ cyangwa ’Umunsi w’Igikundiro’ izerekanirwaho abakinnyi izakoresha, abaterankunga bashya n’imyambaro mishya izifashisha.