• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko, mu gihe cy’Iminsi Mikuru isoza umwaka, amasaha ya serivisi zitagwa nijoro zirimo utubari, utubyiniro na resitora yongerewe.

RDB yatangaje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari Saa Cyenda z’ijoro (15h00'), kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ni mu gihe ku wa Gatanu, mu mpera z’icyumweru n’iminsi y’ibiruhuko, serivisi zizajya zitangwa amasaha 24 kuri 24.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, RDB yemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, kugeza tariki ya 05 Mutarama 2026. Bivuze ko ari amabwiriza azubahirizwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri (2).

RDB yibukije ko amabwiriza asanzwe arimo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kunywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

Abaturarwanda basabwe kunywa mu rugero, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha no guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments