Umuyobozi w’intumwa z’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, yashimiye Perezida Touadéra ndetse n’abandi bose bitariye ibibirori.
Yakomeje agira ati "Kubwo kwitanga no kwiyemeza kwa Perezida Paul Kagame, abahoze ari abasirikare ba FPR Inkotanyi babohoye u Rwanda ku wa 4 Nyakanga 1994."
Olivier Kayumba yakomeje asobanura amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, avuga ku macakubiri, ivangura, urwango ndetse n’ubwicanyi byabaye mu Rwanda uhereye igihe cy’ubukoloni, kugeza habaye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Yagarutse ku ijambo rya Perezida Paul Kagame, wavuze ko ku wa 4 Nyakanga 1994 kwari ukongera kuvuka ku banyarwanda bose, ukaba umunsi wo kwibuka no guha abasirikare ba FPR icyubahiro bakwiye.
Kayumba yavuze ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, aho icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 51 kikagera kuri 69 mu gihe cy’imyaka 10. Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro yaba muri Mozambique ndetse no muri Centrafrique.
Yashimye umubano u Rwanda rufitanye na Centrafrique ugaragarira mu migenderanire hagati y’abayobozi bakuru ku mpande zombi, yaba mu mwaka wa 2022 ndetse no muri 2023.
Yasobanuye ko nubwo intambara y’amasasu yarangiye mu Rwanda, abanyarwanda bakomeje kwibohora ingoyi y’ubukene.
Ku ruhande rw’uhagarariye guverinoma ya Centrafrique, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Sylvie Baipo-Temon, yashimye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera nyuma yimyaka 29 rwibohoye.
Yavuze ko gukomera kw’igihugu bidashingiye ku ngano yacyo, ahubwo ko icy’ingenzi ari ubumwe bw’abanyagihugu kandi aribyo biranga abanyarwanda.
Yasobanuye ko Centrafrique izakomeza kubana neza n’abafatanyabikorwa nk’u Rwanda, bigakorwa mu bwubahane.
Yamaganye kandi imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica abaturage, atanga urugero rw’igitero giheruka gutwara ubuzima bw’umusirikare w’u Rwanda mu gace ka Sam-Ouandja, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.