Maj-Gen Kiugu yatangaje ko ingabo za EACRF zatangiye gukora ibikorwa byo gucunga umutekano byisumbuye mu mihanda ya Goma-Kibumba-Rutshuru-Kiwanja-Bunagana and Goma-Sake-Kilolorwe-Kitchanga isanzwe yifashishwa n’abaturage b’abasivili mu buhahirane.
Uku gukaza umutekano ngo bigamije kurinda abasivili bakoresha iyi mihanda banagaruka mu byabo mu gihe ingabo za Leta FARDC na M23 zabaye zitanze agahenge mu ntambara zihanganyemo.
Gusa mu minsi mike ishize hagiye habaho urugomo rwibasira abasivili, impande zihanganye zikitana ba mwana.
The East African yanditse ko muri iki cyumweru habaye inama yahuje abayobozi b’umutwe w’ingabo za EACRF basuzuma uko umutekano uhagaze muri Kivu y’Amajyaruguru aho izi ngabo ziri gukorera ubutumwa.
Maj-Gen Alphaxard Kiugu yagize ati “Ikibazo cy’umutekano kiracyakomeye, harimo ibibazo bitandukanye bikeneye kwitabwaho n’inzego zinyuranye.”
Maj-Gen Kiugu yatangaje ko ibikorwa byo gukaza umutekano mu mihanda bizatuma abaturage babasha kugenda nta gihunga, bagahahirana kandi imiti n’ibiribwa bikabasha kugezwa ku miryango mpuzamahanga itanga ubufasha ku bagizweho ingaruka n’intambara muri aka gace.