Ni itegeko rihindura itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro, rikubiyemo impinduka zigamije korohereza abaturage kubona ibiribwa by’ibanze birimo umuceri, ibigori byatunganyirijwe mu nganda, byongerewe ku rutonde rw’ibisonewe umusoro.
Uyu mushinga w’itegeko wemerejwe ishingiro tariki ya 8 Kamena 2023, uhita ushyikirizwa komisiyo kugira ngo iwusuzume.
Wateguwe hagamijwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo ku wa 9/11/2022 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu, Depite Omar Munyaneza, yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza umuguzi wa nyuma kwaka inyemezabuguzi ya EBM, hashyizwemo ingingo igena ibihembo ku wayatse.
Ishimwe umuturage azajya ahabwa rizajya riva ku mafaranga 18% atangwa ku musoro ku nyongeragaciro VAT, iteka rya Minisitiri rikazagena ingano y’igihembo azajya ahabwa.
Impapuro z’isuku y’abagore (Cotex), serivisi y’ubwikorezi bw’imyanda ikomeye iva mu ngo byongewe na byo kuri lisiti z’ibintu na serivisi zisonewe imisoro wa VAT ku mpamvu zo koroshya ibiciro byabyo, kurengera ubuzima, isuku n’isukura.
Depite Munyaneza yavuze ko impamvu cotex yakuriweho umusoro harimo no korohereza abana b’abakobwa bari mu mashuri n’abandi muri rusange koroherwa no kubona ibi bikoresho by’isuku.
Yongeyeho ko “hagamijwe koroshya serivisi yo gutwara ibintu n’abantu muri rusange, binyuze mu kwirinda ko ikiguzi cya lisansi na mazutu gikomeza kuzamuka, ibinyabiziga bigendeshwa na moteri ikoresha amashanyarazi, ibinyabiziga bigendeshwa na moteri mberabyombi, batiri zo muri urwo rwego, n’ibikoresho bya sitasiyo byateranyirijwe mu gihugu, na byo byongerewe ku bisoreshwa ku gipimo cya zeru mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byashyizwe ku rutonde rw’ibisonewe umusoro ku nyongeragaciro.”
Uyu mushinga wajyanywe mu Nteko Ishinga Amategeko ufite ingingo 37 ukaba watowe n’abadepite 54.