• Imikino / FOOTBALL
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 Nibwo Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille yageze mu Rwanda.
Uyu mugabo uje gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye, yageze mu Rwanda afite ibyangombwa by’ubutoza by’ikirenga bya UEFA Pro, akaba yazanye n’umwungiriza we Khouda Karim bakoranye muri USM Alger.

Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’umunyamabanga w’iyi kipe, Masabo Michel ndetse na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda.

Thierry Froger ni umutoza w’umufaransa w’imyaka 60 yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y’igihugu ya Togo

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments