• Amakuru / POLITIKI

Nyuma yuko hari ibirori byumvikanyemo Gatabazi JMV, byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze taliki ya 9 Nyakanga 2023 , Gatabazi yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabatumiye akabaha impanuro ndetse akanabibutsa umurongo Abanyarwanda bahisemo wo kubakira Igihugu ku Bunyarwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’Abanyarwanda FPR Inkotanyi wamaganye ibyo birori ugaragaza ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. 

Nyuma y’aho byavuzwe ko Gatabazi n’abandi bayobozi bari batumiwe muri ibyo biriro ari bwo bahamagajwe bakaganirizwa. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga, ni bwo Gatabazi yazindutse yandika ku mbuga nkoranyambaga ashima ko yongeye guhabwa imbabazi. 

Yagize ati: “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”

akomeza ati: “Nyakubahwa Perezida Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzahanira kandi  no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. Imana iguhe umugisha utagabanyije.”

Nyuma yo kwandika ubwo butumwa, abantu bakomeje gutanga ubutumwa bamushima ko amenya ko yakosheje akabisabira imbabazi, ariko abandi bo bakanenga ko buri gihe atari we ukwiye guhora asaba imbabazi. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments