• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Nibwo Urubyiruko rw’Abanyarwanda bari mu Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 13 basabwe kuzirikana no kugira inshingano zo kurwanirira igihugu cyababyaye ndetse bagahangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba barimo abiga cyangwa batuye mu mahanga, abiga mu mashuri mpuzamahanga mu Rwanda, abatsinze neza ndetse n’abakorerabushake.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatanze ikiganiro cyagarutse ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no ku isi hose n’uruhare rw’urubyiruko mu kuyirwanya.

Dr Murangira yabasobanuriye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ibyo ari byo, uko yatangiye n’uko yahemberewe ikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Basobanuriwe kandi uko abapfobya, abahakana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashisha imbuga nkoranyambaga, basabwa uruhare rwabo mu kugaragaza ukuri.

Yagize ati "Bariya bifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya bakanakwirakwiza ingebitekerezo ya Jenoside ni ibigwari. Urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga ntibazigera barutsinda. Tugomba kubasangayo tukabarwanya, nta kabuza tuzabatsinda kuko ukuri iteka kuratsinda".

Urubyiruko rw’Indangamirwa rwagize umwanya wo kubaza ibibazo no gusubizwa, rwiyemeza kudaceceka imbere y’abavuga nabi u Rwanda no kutifatanya na bo.

Umushakashatsi Tom Ndahiro, yabwiye uru rubyiruko ko abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege nta kuri nafite.

Yatanze ingero zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu bagiye bicwa bari mu ndege cyangwa mu mu modoka zabo ntibitume mu bihugu byabo haba Jenoside.

Yavuze ko kandi guhuza ihanuka ry’indege na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukwigiza nkana kuko indege imaze guhanuka bwacyeye basohora lisiti z’Abatutsi. Ngo iyo baba batarayiteguye ntizari buboneke mu ijoro rimwe.

Yatanze urundi rugero ko nko ku itariki 21 Nzeri 1992 uwari Umugaba Mukuru w’ingabo, Deogratias Nsabimana yasohoye inyandiko ivuga ko umwanzi w’igihugu ari Umututsi uri mu gihugu n’uri hanze yacyo, ibyo bigaragaza ingengabitekerezo bari bafite.

Icyiciro cya 13 cy’itorero ry’Indangamirwa cyatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2023, i Nkumba mu Karere ka Burera. Ryitabiriwe n’urubyiruko 411 bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 24 Kanama 2023.

Amafoto: Igihe

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments