Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Wellars Kayitare, avuga ko na we yamenye ko muri urwo rugo haguye umugabo witwa Masabo, ariko batari bazi ko acumbitse kuri uwo mugore kuko atari yarabimenyesheje ubuyobozi.
Agira ati “Natwe twabimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023, aho inzego z’umutekano zahise zijyayo zigasanga koko uwo mugabo yapfuye, bigaragara ko yari arwaye kuko yari arimo akantu gatuma asohora umwanda wososhye, (Sonde) kuko yari avuye kwa muganga akananirirwa hafi aho”.
Avuga ko uwo mugore Mukashyaka utabanaga n’umugabo we, yatoraguye Masabo akamujyana iwe agamije kumutabara kuko ngo yari abonye ananiwe, ariko ikibazo kikaba ku kuba atarabimenyesheje ubuyobozi, ari naho ahera asaba abaturage gutanga amakuru y’ubuzima bw’umuntu babonye yaba muzima cyangwa arwaye.
Agira ati “Nanjye nabimenye mu gitondo kandi umunsi wabanje ari naho nari nakoreye, nabimenye nagiye no mu kandi kazi ku Karere, ariko inzego zirimo kubikurikirana ngo hamenyekane ibye, gusa byaba byiza umuturage wakiriye undi yabimenyesha ubuyobozi kugira ngo umushyitsi amenyakane, iby’ubuzima bwe bubungabungwe arwaye ajyanwe ka muganga ariho bamucumbikira”.
Like This Post? Related Posts