Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Dominic Barton byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Rio Tinto.
Iyi sosiyete ibarizwa muri Rio Tinto Group, ikigo cya kabiri mu gukora ibyuma n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yatangijwe mu 1973 ndetse imibare yo mu 2022 yerekana ko cyari gifite abakozi 45.000 mu gihe cyinjije miliyari 55 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Guverinoma y’u Rwanda iheruka kugaragaza ko ikeneye abashoramari mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro atandukanye, aho imibare yerekana ko rufite toni zisaga 22 za zahabu zabaruwe mu birombe bimwe.
U Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y’agaciro zirimo urwa gasegereti (Luna Smelter), urutunganya zahabu (Gasabo Gold Refinery Ltd) n’urutunganya Tantalum ruri kubakwa.
Imibare yerekana ko mu mabuye azwi nka 3Ts agizwe na gasegereti, wolfram na coltan, rufite toni zirenga 1.439.602, mu gihe amabuye adasanzwe arimo na Lithium, Beryllium, Uranium na Iron Ore, habarwa toni zirenga 110.633.610.
Imibare y’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije igihugu arenga miliyari 247 Frw.
Barton waganiriye na Perezida Kagame afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Filizofiya mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Oxford.
Uyu mugabo w’imyaka 60 ni Umunya- Canada wavukiye muri Uganda mu 1962 ku mubyeyi w’umumisiyoneri n’umuforomokazi ahava afite imyaka irindwi.
Dominic Barton yabaye Umujyanama wa Leta ya Canada ku bijyanye no guhindura inzego za Leta n’ingamba nzamurabukungu.
Abashinwa bamwita Bao Damin, igihugu yakoreyemo imyaka itatu ari Ambasaderi wa Canada kuva mu 2019 kugeza 2021, ndetse ahaba imyaka itanu ari Umuyobozi wa McKinsey & Company muri Azia yose kuva mu 2004 kugeza mu 2009.
Usibye kuyobora Rio Tinto, Dominic ubu ni n’Umuyobozi wa LeapFrog Investments, Ikigo cy’Ishoramari cy’igenga gitanga serivisi z’imari n’iterambere ryihuse.
Dominic Barton ni Umuyobozi Mukuru wa kaminuza y’Ubushakashati ya Waterloo yo muri Canada.
Barton yamaze imyaka irenga 30 mu Kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubujyanama mu Bukungu n’Imiyoborere cy’Abanyamerika, McKinsey & Company, harimo imyaka icyenda yamaze ari umwe mu bayobozi bakuru bacyo mu 2009-2018.
