• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023 Nibwo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega Akagari ka Kinyange mu Mudugudu wa Kabugeneweyo habaye impanuka yimodoka yaguye hejuru yinzu igakomeretsa abarimo babiri ikanangiza inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wari uvuye i Nyamirambo agana mu mujyi, ata umuhanda imodoka igwa hejuru y’inzu y’umuturage.

Ati “Umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Avensis RAG 413, yataye umukono we imodoka igwa hejuru y’inzu iri mu Murenge wa Gitega ihita isenyuka, abantu babiri bari muri iyo nzu nabo bakomeretse, bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho”.

Gitifu Mugambira avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka ari uwitwa Bampire Jeanette n’Umuhoza Chanceline.

Mu byateye impanuka, Gitifu Mugambira avuga ko byaturutse ku muvuduko mwinshi uwo mushoferi yari afite, kuko urebye aho impanuka yabereye uturutse ku muhanda harimo intera ingana na metero icyenda.

Uyumushoferi wakoze iyi mpanuka ntiyabashije kuboneka, kuko yahise ava mu modoka arirukanka.

Inzu iyi modoka yaguye hejuru nayo yahise isenyuka burundu, ku buryo nyiraho witwa Iryivuze Adiel, adashobora kubona uko ayisana kuko yangiritse bikomeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments