Abanyarwanda baryitabiriye bishimiye uko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo ikawa, icyayi, urusenda, imitobe, imitako n’ibindi byakunzwe bikanagurwa, ndetse bibaha icyizere ko byarushijeho kumenyekana, n’ababikunze bamenya aho babishakira muri Senegal.
Iryo murikagurisha ryanabaye umwanya mwiza wo gusobanurira abasuye Stand y’u Rwanda amateka yarwo, harimo uko rwasenywe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko rwabohowe mu 1994, n’ubuyobozi bwiza rwagize n’icyerekezo cyarwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Basobanuriwe kandi ibijyanye n’umuco nyarwanda n’ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, harimo za pariki, inzu ndangamurage z’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo dore ko abenshi mu bitabiriye iryo murikagurisha, ari abarerera muri iryo shuri baturuka mu bihugu bisaba 80.
Abasuye stand y’u Rwanda kandi banasobanuriwe ibijyanye n’amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda, ndetse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (QR code) bahabwaga kuri telefoni zabo, inyandiko zikubiyemo ibijyanye n’ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda, ari nako bashishikarizwa kurusura.
Bamwe mu basobanuriye abaganaga stand y’u Rwanda, ni urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mashuri yisumbuye mu Gihugu cya Senegal, nabo bagaragaje ko bishimiye ko bahawe amahirwe yo kumenya byinshi ku Gihugu cyabo, byabashyize ku rwego rwo kuba nabo babisobanurira abandi barimo n’abanyamahanga.
Like This Post? Related Posts