• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, Nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ravi Menon, Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Singapore (Monetary Authority of Singapore - MAS)

Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  dukesha iyi nkuru, bivuga ko Perezida Kagame na Ravi Menon uri mu bateguye ihuriro ‘FinTech’ ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere urwego rw’imari rugera kuri bose.

Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi mu gihe mu Rwanda kuva tariki 20 Kamena, hateraniye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’.

Yateguwe n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari.

Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika.


Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari riri kwihutisha impinduka mu ikoranabuhanga muri Afurika kandi umumaro waryo wigaragaza yaba mu guhanga imirimo myinshi, ubukire n’amahirwe menshi ku mugabane wose.

Nubwo bimeze bityo ariko, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari ngombwa ko rigezwa kuri bose cyane cyane abagore kuko bakiri inyuma.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, hazaganirwa kandi ku kubaka isoko ry’imari n’imigabane hagamijwe kwihutisha kugeza serivisi z’imari kuri bose.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments