• Amakuru / POLITIKI

?Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023, Nibwo u Bwongereza bwafatiye ibihano bishya abayobozi babiri b’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’imitwe bayoboye.

Desire Londroma Ndjukpa uyobora umutwe wa Coopérative pour le développement du Congo-Union des révolutionnaires pour la défense du peuple congolais (groupe Codeco-URDPC) na William Yakutumba uyobora Mai-Mai Yakutumba.

Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, FCDO (Foreign, Commonwealth & Development Office) byatangaje ko imitungo ya Ndjukpa na Yakutumba ifatirwa ndetse ntibemererwe gukora ingendo.

Imitwe bayobora ishinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no kwica amategeko mpuzamahanga.

U Bwongereza bwavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’intambara bigomba guhagarara. Ibi bihano kandi ni ikimenyetso cy’uko imitwe yitwaje intwaro igomba kuryozwa ibyaha yakoze.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments