• Amakuru / MU-RWANDA

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yabwiye abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa ko bagiye kujya basinya amasezerano yo kudasubira mu byaha mbere yo gutaha, ababurira ko uzajya abisubiramo azajya ahanwa by’intangarugero.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yahaye abarenga 5000 bari kugororwa mu cyiciro cya 24o.

col (Rtd) Ruhunga ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, basuye abagororerwa i Iwawa muri gahunda yo gukumira ibyaha bitaraba.

Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize imyaka 13 Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugororera mu bigo ngororamuco, abafite imyitwarire ibangamiye umuryango nyarwanda irimo n’igize ibyaha.

Col (Rtd) Ruhunga yabwiye abagororerwa i Iwawa ko aya ari amahirwe adasanzwe guverinoma yabashyiriyeho kuko mu bikorwa baba barafatiwemo harimo ibigize ibyaha bihanwa n’amategeko ku buryo RIB yakabaye ibakurikirana bagafungwa.

Ati “Kuba muri aha ni amahirwe mwagiriwe. Ibihugu bifata amafaranga ibikoresho n’abantu bikabishyira mu kugorora abakoze ibyaha ntibibaho. Muzakore ubushakashatsi murebe”.

Abagororerwa Iwawa bahabwa amasomo yo kubafasha guhinduka mu mitekerereze bakanigishwa imyuga irimo ubuhinzi, ubudozi, ubwubatsi, n’ububaji.

Si ibyo gusa kuko n’abajyanyweyo bafite uburwayi bafashwa mu kwivuza, ndetse n’abo gukoresha ibiyobyabwenge byateye uburwayi mu mutwe nabo bahasanga inzobere mu by’ubujyanama n’imitekerereze zikabafasha binyuze mu buryo bw’ibiganiro.

Abajyanyweyo batazi gusoma no kwandika bahabwa abarimu bo kubigisha ku buryo bahava bazi gusoma, kubara no kwandika.

Mu masomo atangirwa i Iwawa kandi harimo n’amategeko y’umuhanda ku buryo hari abahava bafite impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga ndetse harateganywa no gutera indi ntambwe ku buryo bazajya bavayo bafite impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yavuze ko nyuma y’aya masomo yose n’imbaraga Leta iba yashyizeho uwava i Iwawa agasubira mu byaha byaba ari ishyano, kutanyurwa no kuba gito.

Ati “Mbere yo kuva hano muzajya musinya amasezerano ko mutazasubira mu byaha. N’ubusanzwe ubikoze turamuhana ariko mwe tuzajya tubahanwa twihanukiriye”.

Yashimye umusaruro w’imirimo ikorwa n’abagorerwa i Iwawa avuga ko urwego rwose umuntu yaba ariho aba agifite amahirwe yo guhinduka.

Imibare igaragaza ko 20% by’abagororerwa i Iwawa basubira mu bikorwa bibi n’ibyaha bakoraga mbere yo kugororwa.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, yavuze ko buri mwaka bagenda batekereza agashya bashyira mu kugorora mu rwego rwo kugabanya umubare w’abagororwa bagasubira mu migirire yatumye bagera aho babangamira sosiyete.

Ati "Gusinya amasezerano bizajya bifasha umuntu wasinye kuko nagenda agasubira mu byaha RIB izaba ifite ya nyandiko ye yari yaragaragaje, ubwo ibyo bifite icyo bivuze mu rwego rw’amategeko. Ikindi na we ubwe bizajya bituma agenda azirikana ko ayo masezerano yayasinye yitwararike

Mufulukye yibukije ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange kujya birinda kurebera uwagororewe mu isura yari afite atarajyayo kuko mbere yo kubasezerera hari inzobere zibanza gusuzuma niba koko baragororotse.

Mu mezi ane ashize nibwo i Iwawa hatangiye kugororerwa icyiciro cya 24 kigizwe n’abasore n’abagabo 5190. Kuva mu cyiciro cya 23 NRS yashyizeho uburyo bwo kujyana ababyeyi i Iwawa kugira ngo baganirize abagororerwayo bizabafashe kutabishisha igihe bazaba batashye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments