Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko afite icyizere ko u Rwanda ruzagera aho rugatanga abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi baruhungiyemo mu 2015, kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro ku rwego rw’abakuru b’ibihugu byarangiye, ubu igisigaye ari ibiganiro by’inzego bireba ku mpande zombi.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano yahaye BBC kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Icyo cyararangiye ku rwego rw’abakuru b’ibihugu ubu kiri mu rwego rw’abatekinisiye nibo bari gukorana bareba uburyo byagenda neza. Ntabwo umuntu muhora mumeranye nabi iyo muri gushakisha igisubizo.”
U Burundi bushinja u Rwanda guha ubuhungiro bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi, barimo Gen Godefroid Niyombare.
Guha ubuhungiro abo bantu byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe cy’imyaka isaga irindwi, kugeza ubwo Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi hagatangira inzira zo kumvikana.
U Rwanda rugaragaza ko gutanga impunzi zaruhungiyeho bihabanye n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe zigaragaza ko zishobora kugirirwa nabi zitashye.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko byanze bikunze abo bantu bazagezwa imbere y’ubutabera, kandi ko u Rwanda rutakwemera gukomeza kwikorera uwo mutwaro wo kubana nabi n’umuturanyi.
Ati “None ni gute igihugu cyahitamo kwangwa kubera umuntu ushobora gupfa ejo, utazi n’aho azapfira? Mbese ubu aramutse agupfiriye mu maboko, uzi ko duhita tuvuga ko ari wowe watwiciye umuntu?”
Ndayishimiye yakomeje avuga ko mu gihe cyose abo bazaba batarasubizwa mu Burundi, u Rwanda ruzaba rubarimo ideni nubwo ngo ritatuma bakomeza gushwana.
Ati “Bagomba kuburanishwa uko byagenda kose. Igihe cyose bazaba bataraza, hazaba hari ideni kandi umuntu umufitiye ideni ntabwo bivuze ko muhita mwicana.”
Kugeza ubu hari ibimenyetso bigaragaza icyizere mu mubano w’ibihugu byombi, aho imipaka yafunguwe abaturage bakaba babasha kugenderana ndetse na Perezida Paul Kagame mu ntangiriro z’uyu mwaka yagiye i Bujumbura, nyuma y’imyaka hafi icumi atajyayo.
Like This Post? Related Posts