Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, washimiye Ishuri Rikuru rya Polisi ryateguye iyo nama ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyo nama yitezweho ubumenyi buzafasha inzego z’ubutabera, mu kunoza ingamba zo kubaka amahoro n’umutekano birambye muri Afurika.
Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubutabera bugamije amahoro n’umutekano birambye muri Afurika”, ibaye ku nshuro ya 10, aho itegurwa by’umwihariko nk’isomo rifasha Abapolisi bakuru 35 baturutse mu bihugu icumi byo muri Afurika, mu mwaka baba bamaze bakarishya ubumenyi muri iryo shuri, nk’uko Umuyobozi waryo CP Rafiki Mujiji yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Symposium ni inama cyangwa ihuriro rifasha aba banyeshuri bagiye kurangiza, ni nk’urubuga ruhuza abantu bafite ubumenyi butandukanye mu gihugu no hanze y’igihugu, abashakashatsi, abarimu, aho tubazana kugira ngo bahure n’abanyeshuri batababwira ubumenyi twiga, ubu dusoma mu bitabo, ahubwo bakiga ubuzima bwo hanze”.
Arongera ati “Biga ibijyanye n’uburyo inzego za Polisi zikora, inzego z’ubutabera zikora, mu bijyanye n’uburyo inzego z’umutekano muri rusange zikora, ni ho bahura bakaganirizwa ubuzima busanzwe, bakabaza ibibazo, bagahuza n’ubumenyi baba bamaze iminsi bahabwa n’abarimu mu ishuri”.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku butabera muri Afurika, aho abitabiriye iyo nama banyuzwe n’uburyo urukiko Gacaca rwagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bari bavuye mu bibazo by’ingutu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Batangariye uburyo Gacaca yaciye imanza nyinshi mu gihe gito, ndetse bashima na gahunda y’igihugu y’abunzi, mu kiganiro cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ni inama yashimishije abo banyeshuri biga muri Polisi y’u Rwanda, aho bizera ko bazunguka byinshi byunganira ubumenyi bamaze umwaka bahaha mu Ishuri rikuru rya Polisi.
SSP Emmanuel Ndahiro wo muri Polisi y’u Rwanda witabiriye iyi nama, yagize ati “Ibi biganiro bidufasha guhuza amasomo tuba twarize no kuyashyira mu ngiro, hagaragara impamvu shingiro z’umutekano, amahoro n’ubutabera bigamije amahoro arambye kuri uyu mugabane wacu. Iyo rero turi kuri aya mahugurwa yo ku rwego rw’ubuyobozi bidufasha gusubiza amaso inyuma duhuza ibyo twize tunabishyira mu ngiro”.