• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yagaragaje ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwakoresheje amafaranga y’umurengera mu kubaka icyicaro gikuru cyarwo.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Ni raporo igaragaza ko amafaranga yagombaga kubaka iyi nyubako ya RURA, yakoreshejwe nabi kuko ayayubatse atariyo yagombaga kuyigendaho ahubwo yongereyeho ay’umurengera angana na miliyari 2,62 Frw.


Kamuhire yatanze ingero nk’aho yagaragaje ko kwishyura umurengera byabaye ubwo hashakwaga ingwate yo kurangiza imirimo, hishyuwe 711,567,473Frw.

Hari kandi amafaranga yishyuwe kabiri ku bikoresho byo kubaka, amazi, umuriro, umutekano n’ibindi by’ahubakwa icyicaro gikuru kandi ibyo byarabazwe ku rutonde rw’imirimo izakorwa; ayo ni 1,835,976,156Frw.

Ikindi cyagaragaye ni ukwishyura imirimo itarakozwe, aho hishyuwe 74,555,880Frw, ku mirimo itarakozwe. Ibi byose byagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Inyubako y’Ibiro Bikuru bya RURA yari yatangiye igice kibungabunga ibidukikije kitarimo imaze kugera hejuru biza kugaragaramo ko bishoboka ko cyajyamo.

Hakozwe igishushanyo gishya bituma imirimo ihagarara umwaka wose ariko ngo byanatumye ikiguzi cyari giteganyijwe kigabanukaho agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ibikoresho bikenerwa muri ubu buryo bihita bigabanuka.

Nubwo imirimo yo kubaka yagombaga kurangira muri Werurwe 2022, na n’ubu hari imirimo igikorwa igaragara nk’aho ari iya nyuma.

Icyicaro Gikuru cya RURA kiri kubakwa mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Muri RURA hari ibindi bibazo

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu bindi bibazo basanze muri RURA harimo kudakurikiza amategeko agenga icungamari rya Leta.

RURA ntiyateguye gahunda z’ibikorwa mu myaka itatu kandi ntiyigeze ishyikiriza Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [MINECOFIN],ingengo y’imari yayo nk’uko bisabwa n’itegeko.


Kamuhire ati “Ibyo bituma amafaranga asaguka ku ngengo y’imari ya RURA atohererezwa MINECOFIN ngo ashyirwe mu ngengo y’imari ya Leta.”

Avuga ko muri rusange nta mabwiriza ahari yerekana uko ingengo y’imari isaguka yohererezwa MINECOFIN.

Kamuhire yavuze ko ibyo byatumye RURA igira amafaranga yasagutse agera kuri miliyari 41.14Frw kuri konti zayo muri banki kugeza ku wa 30 Kamena 2022.

Depite Dr Frank Habineza yagaragaje ko hari ibitagenda neza mu mikorere ya RURA kuko niba urwego rubitse amafaranga agera kuri miliyari 41Frw, kandi yagakwiye kuba ari mu isanduku ya leta.


Ati “Tukibaza impamvu, icyaba kiri guteza iki kibazo, ese waba ari umuco bashaka kuyanyereza? Ese kuki babika amafaranga atari ayabo kuri konti zabo bagombye kuyashyira muri leta.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yasabye RURA kwicarana na MINECOFIN bagategura uburyo amafaranga isagura yajya yoherezwa mu kigega cya Leta.

Ati “RURA kandi yagiriwe inama zo kubahiriza ibiteganwa n’Itegeko Ngenga ryerekeye imali n’umutungo bya Leta.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments