Iyi Minisiteri yagaragaje ibyakozwe ndetse n’ibiteganywa gukorerwa, abagizweho ingaruka n’ibiza bacumbikiwe muri site 25 ziri mu bice bitandukanye by’Uturere tw’Igihugu twibasiwe n’ibiza.
Ni amafaranga yikubwe inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’ayari yatangajwe mbere gato, nyuma y’uko ibiza biba, kuko MINEMA yari yatangaje ko hakenewe agera kuri Miliyari 130Frw.
Mu bisobanuro byatanzwe ku mpamvu yatumye amafaranga yiyongereye cyane ugereranyije n’ayari yatangajwe mbere, kubera ko icyo gihe hahise habarurwa gusa ibintu byangiritse n’ibyagombaga gusanwa ariko mu buryo bwihuse, bitandukanye n’uyu munsi kubera ko ibigomba gusanwa bigera kuri 90% byamaze kumenyekana.
Ureste kwita ku mibereho y’abangirirjwe n’ibiza byahise bikorwa, hanakozwe imihanda minini (National Roads) 17 yongeye kuba nyabagendwa muri 20 yari yangiritse, hamwe n’indi ihuza Uturere 35 yamaze kuba nyabagendwa muri 57 yari yarangiritse. Byose byiyongeraho ibikorwa remezo by’amashanyarazi n’amazi byakozwe, ariko bikaba bigomba gukorwa mu buryo burambye.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, avuga ko n’ubwo hari ibyagiye bikorwa kandi bitari bicye, ariko kandi ibigikenewe ngo ni byinshi.
Ati “Ibikenewe ni byinshi kuko isesengura ry’agateganyo rigaragaza ko dukeneye Miriyali 296 kugira ngo dusubiranye ibyangiritse. Ni ibintu biremereye cyane murabyumva, ariko ni ibintu bizashoboka ko tuzabikora, icyihutirwa cyane ni ukubanza gusubiza mu buzima busanzwe abaturage.”
Agaruka ku bijyanye n’izamuka ry’ingengo y’imari y’amafaranga akenewe kugira ngo ibyangijwe n’ibiza bisubiranywe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko amafaranga yavuzwe areba ibintu byinshi bitandukanye.
Yagize ati “Kiriya gihe hari ingengo y’imari yavuzwe, icyo gihe twavuga amazu yasenyutse angana gutya n’ibyagombaga gusanwa bingana gutya. Uyu munsi rero dufite imibare igaragaza aho tumaze kugera ubu hejuru ya 90% y’ibintu bigomba gusanwa byibura turabizi, tuzi umubare w’inzu zasenyutse burundu, tuzi izangiritse igice n’aho ziherereye, Tuzi imihanda yose yangirtse, ibiraro, inganda z’amashanyarazi n’ibindi bigomba gusanwa, ibyo byose nibyo Minisitiri yababwiye ko bishobora gutwara ariya mafaranga.”
Biteganyijwe ko agera kuri Miliyari 30 ariyo azakoreshwa mu kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza, ayandi akazakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo bitandukanye mu buryo burambye.