• Imikino / FOOTBALL

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2023, Nibwo Irushanwa ry’umupira w’amaguru rifasha abakinnyi bari mu biruhuko rizwi nka Agaciro Pre-season Tournament rizatangira ku nshuro yaryo ya Kabiri.

Agaciro Pre-season Tournament, Irushanwa ry’umupira w’amaguru rifasha abakinnyi bari mu biruhuko rigiye kongera gukinwa ku nshuro ya ryo ya Kabiri.Abaritegura bamenyesheje amakipe yose yifuza kuryitabira, ko buri kipe igomba gutanga ibihumbi 200 Frw yo kwiyandikisha ndetse igatanga urutonde rw’abakinnyi 30 bazifashishwa.

Muri Nyakanga umwaka ushize, ni bwo habaye iri rushanwa ryagaragayemo abakinnyi biganje mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Rwanda. Iri rushanwa ryabaye nyuma y’isozwa ry’imikino 2021/2022.


Iri rushanwa  rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubwizigamire n’Ubwishingizi mu Kwivuza ni Ingenzi ku Ba-sportifs.’ritegurwa na Munyeshyaka Makini rigamije kuzamura urwego no kumenyekanisha abakinnyi mu makipe akomeye byu mwihariko abakinnyi badafite amazina aremereye.

Amakuru BTN ikesha umunyamakuru wo kuri Radiyo ikomeye ya Hano mu Rwanda ndetse akaba ari umwe mu batoza bagaragaje urwego muri iri Rushanwa riheruka watozaga Gatoto FC, Mucyo Antha Biganiro, nuko amakipe yose yifuza kuryitabira, ko buri kipe igomba gutanga ibihumbi 200 Frw yo kwiyandikisha ndetse igatanga urutonde rw’abakinnyi 30 bazifashishwa.


Iriheruka ryagaragayemo amazina arimo Haruna Niyonzima, Habimana Hussein, Sadjati, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Nishimwe Blaise, Kwizera Olivier, Rachid Kalisa n’abandi.

Tubibutse ko Ikipe ya Golden Generation yiganjemo abakiri bato banahise babona amakipe mu cyiciro cya Mbere ariyo yegukanye igikombe.

Ku bakeneye ibindi bisobanuro bahamagara Munyeshyaka uritgura, kuri telefone igendanwa ifite nimero ya 0788586667.


Source:Umuseke.rw

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments