Kuwa Kane tariki ya 01 Kamena 2023 Nibwo Umutoza wa Paris Saint-Germain (PSG), Christophe Galtier, yatangaje ko Lionel Messi azava muri iyi kipe uyu mwaka w’imikino nurangira.
Galtier yabigarutse aho yavuze ko umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe izakiramo Clermont Foot ari wo wa nyuma Messi azagaragara mu mwambaro w’iyi Kipe y’i Paris.
Yagize ati “Byari iby’agaciro gutoza umukinnyi wa mbere ku Isi. Umukino uzaduhuza na Clermont Foot ni wo wa nyuma wa Messi muri PSG. Uyu mwaka yari umukinnyi w’ingenzi cyane mu ikipe yacu kandi yahoze ahari ku bwayo.”
Messi yubatse amateka akomeye arimo ‘Ballon d’Or’ zirindwi, yageze muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi ya 2021 avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 18. Mu mikino 74 yakiniye PSG, yatsinze ibitego 32, atanga imipira 35 yavuyemo ibindi.