Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias
Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena 2023 Nibwo hamenyekanye urutonde rwabakinnyi bikipe yigihugu Amavubi bazifashishwa ku mukino uzabahuza na Mozambique
Carlos Ferrer yavuze ko n’ubwo amahirwe yo kwerekeza muri iri rushanwa atari menshi, ariko ahari abashijwe kubyazwa umusaruro nta kabuza Amavubi yazisanga muri Ivory Coast muri Mutarama y’Umwaka utaha w’i 2024.
Ni mu gihe u Rwanda rufitanye umukino Mozambique muri uku Kwezi kwa Kamena tariki ya 18 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye n’umukino wa Senegal uzakinwa muri Nzeri.
Muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kuzerekeza muri Ivory Coast, Amavubi amaze gutsinda ibitego 3 gusa mu mikino 4 amaze gukina.
Muri ibyo bitego, harimo icyo Nishimwe Blaise yatsinze Mozambique mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg ubwo Amavubi yagwaga miswi y’ubusa ku busa (0-0) na Mambas.
Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yakurikijeho umukino yahuyemo na Senegal, awutsindwa igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse ku munota wa 95 kuri Penaliti yinjijwe na Sadio Mane mu mukino wabereye i Dakar kuri Sitade yitiriwe Léopold Sédar Senghor.
Abanyezamu: Ntwari Fiacre, Hakizimana Adolphe, Ishimwe Pierre.
Ba myugariro: Serumogo Ally, Ombolenga Fitina, Rwatubyaye Abdoul, Uwimana Noe, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nsabimana Aimable, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel.
Abakina hagati: Bizimana Djihadi, Mukunzi Yannick, Hakim Sahabo, Ruboneka Jean Bosco, Rafael York, Samuel Guellete, Rubanguka Steve Hakizimana Muhadjiri.
Abataha izamu: Nshuti Savio Dominique, Mugisha Didier, Biramahire Abeddy, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Ndikumana Danny.
U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Amavubi afite amanota abiri mu itsinda L, mu gihe Mozambique ifite amanota ane.