• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndayishimiye Richard, umukinnyi w'umurundi ukina hagati mu kibuga , akaba yakiniraga Muhazi United, aba umukinnyi wa 2 Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi .

Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko yasinyishije Ndayishimiye Richard, uyu musore wari umaze iminsi mu biganiro niyi kipe , yari yagaragaye mu mukino w'umuhuro ku Amahoro , wafunguraga Stade Amahoro , ubwo bahuraga na APR FC, muri uyu mukino uyu musore yitwaye neza cyane , ndetse abana ba Rayon Sports bataha banyuzwe , nyuma yaho bategereje ko asinya ariko amaso ahera mu kirere , ndetse benshi bari bamaze kwiheba ko nawe agiye kubacika akigira ahandi , nkuko benshi mubo Rayon Sports irimo kuganiriza muri iyi minsi ,biri kurangira basinyiye andi makipe .


Inkuru yo gusinya kwa Richard abafana ba Rayon Sports bari bamaze igihe bayitegereje 

Amakuru yavugaga ko impamvu Richard yatinze gusinyira Murera , ari uko uyu mukinnyi yari yananiwe kumvikana na Muhazi United yari afiteye amasezerano, kuko yo yifuzaga kumuha million 3 muri 20 bumvikanye na Rayon Sports, we akifuza guhabwa million 5, ku munsi wejo nibwo impande zombi  zumvikanye maze uyu musore ashyira umukono ku masezerano y'imyaka 2 , aba umukinnyi wa 2 Rayon Sports isinyishije , ariko aba umukinnyi wa mbere itangaje , kuko Nshimiyimana Emmanuel Kabange basinyishije ku munsi wejo mu gitondo, we bataramutangaza .

Rayon Sports iracyavugwamo abandi bakinnyi bashobora gusinya , nka Ombolenga Fitina na Buregeya Prince bamaze gutandukana na APR FC, Niyonzima Olivier Sefu nawe wabakiniye umukino baheruka gukina na APR FC, Muhire Kevin ugomba kongera amasezerano n'abandi benshi , gusa bivugwa ko iyi kipe itegereje ko taliki 30 Kamena zigera kuko aribwo izahabwa amafaranga na Skol , ndetse nayo abanyamuryango ba Special Team ( inkoranutima za Jean Fidel ) bemeye, akaba aribwo azaboneka , kuba Rayon Sports idafite amafaranga bikaba aribyo birimo gutuma idasingisha abakinnyi , nkuko abakunzi bayo babyifuza.


Uyu musore ari mubanyuze imitima y'abarayon ubwo baheruka gukina na mucyeba 


Nshimiyimana Emmanuel Kabange wavuye muri Gorilla FC nawe yamaze gusinyira Rayon Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments