Hashyizwe ahagaraga amakipe 10 yiyandikishije yifuza kuzakina Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni muri urwo rwego ARPST itegura imikino y’abakozi mu Rwanda, yateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri Shyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi,ARPST,ryagaragaje ’amakipe atandatu mu mupira w’amaguru harimo imwe izaba iturutse muri Kenya, n’ane azakina muri Basketball
U Rwanda n’Isi muri rusange, ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni iminsi itangira tariki 7 Mata ikarangira tariki 4 Nyakabanga.
Ni irushanwa rizakinwa n’amakipe atandatu mu mupira w’amaguru harimo imwe izaba iturutse muri Kenya, n’ane azakina muri Basketball.
Irushanwa rizatangira tariki 2 rizasozwe tariki 4 Kamena 2023. Rizakinirwa ku bibuga birimo Mumena, Ruyenzi, IPRC-Kigali na Kigali Pelé Stadium mu mupira w’amaguru. Muri Basketball bazakinira ku bibuga birimo IPRC-Kigali na Club Rafiki.
Mu mupira w’amaguru hazitabira RBC, Rwandair, BK, Ubumwe Grande Hotel, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] na Eawassca yo muri Kenya. Muri Basketball hazakina abagore bo muri REG, Cok, RSSB na Kaminuza y’u Rwanda [UR] nkuko umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Uko imikino ibanza izakinwa tariki 2 Kamena 2023:
Uko imikino ibanza izakinwa tariki 3 Kamena 2023:
Tariki 4 Kamena 2023:
Uko imikino izakinwa muri Basketball:
Tariki 2 Kamena:
Tariki 4 Kamena:
Umwanya wa Gatatu uzakinwa Saa tatu z’amanywa, umukino wa nyuma uzakinwa Saa tanu z’amanywa. Imikino yose izabera kuri Club Rafiki.
Like This Post? Related Posts