Ayo makuru yamenyekanye saa tatu z’umugoroba wo ku wa Mbere aho uwo mwana yabwiye iwabo ko yaraye asambanyijwe n’uwo musore, anavuga ko amusambanyije inshuro nyinshi.
Mu kiginairo kihariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyivugiza,NDAYAMBAJE Henri , yatangarije BTN ko umwana akimara gutanga amakuru uwo musore yashakishijwe ahita afatwa.
Ati “Tukimenya ayo makuru, uwo musore yahise afatwa ubu ari kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, naho umwana ajyanwa kwa Muganga mu Kigo Nderabuzima cya Kinigi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasabye ababyeyi kujya bakurikirana abana babo ndetse anihanangiriza abantu bagifite imico nkiyo ko ubuyobozi butazabareberera.
Yagizeati “Gusambanya abana ni umuco mubi ukwiye kwirindwa n’abantu bose, kandi abantu bakamenya ko icyo cyaha kitazigera cyihanganirwa, abantu nk’aba bakwiye kubihanirwa”.
Akomeza ati “Twizeye ko ubutabera bukora akazi kabwo, kugira ngo umuntu uhemukira umwana nk’uyu abibazwe, abihanirwe n’amategeko mu gihe ahamwe n’icyaha”.
Like This Post? Related Posts