• Amakuru / POLITIKI

Kuwa Kabiri tariki 30 Gicurasi mu 2023 Nibwo Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu kwezi gutaha izohereza mu isanzure icyogajuru izajya yifashisha mu butasi by’umwihariko mu kuneka ibikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru ajyanye n’iki cyogajuru yongeye gushimangirwa n’u Buyapani bwavuze ko gishobora koherezwa mu isanzure mu cyumweru cya mbere cya Kamena.

Mu itangazo Koreya ya Ruguru yashyize hanze, yavuze ko “iki cyogajuru gifite ubushobozi buhambaye mu butasi kizakoreshwa mu kugenzura ibikorwa by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bifatanyije nayo.”

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeje buvuga ko bwatekereje kuri iki cyogajuru nyuma yo kubona gikeneye kurushaho kuvugurura igisirikare cyacyo kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bwa Amerika na Koreya y’Epfo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments