• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 202, Nibwo imiryango itatu Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha yahawe inka zizabahindurira ubuzima.

Bazihawe ubwo hibukwaga abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro bicukurwamo na Piran Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musha ahibukwagwa Abatutsi 99 bamaze kumenyekana bahoze bakora mu bacukuraga amabuye y’agaciro muri uyu Murenge baturuka mu mirenge ya Musha, Mwulire na Munyiginya.

Karuyonga Oliver warokokeye kuri Kiliziya ya Musha yatanze ubuhamya bw’inzira y’inzitane Abatutsi banyuzemo nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ikimenyimenyi ngo mu 1973 Abatutsi bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birukanywe bazizwa ubwoko bwabo.

Nyuma y’amezi make ngo baje gusubizwa mu kazi kuko ibyo bakoraga habuze abandi babikora gusa ngo bakomeza gutotezwa no kwicwa nabi. Ati “ Babagaho batazi amafaranga bakorera mu gihe abandi bo bahembwaga neza, iryo naryo ni iyicarubozo bakorewe.”

Karuyonga yakomeje avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga muri ibi bice yashyizwe mu bikorwa na Nzabara, uyu akaba yari umuyobozi wa kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro.

Abatutsi barishwe imibiri yabo ijya kujugunywa mu birombe

Karuyonga yavuze ko bimwe mu bihe atazibagirwa ari umunsi Interahamwe n’abasirikare bajyaga kwica Abatutsi bari bahungiye ku kiliziya ya Musha, uwo munsi ngo hishwe abarenga ibihumbi icumi ubundi ngo hajyanwa ikamyo ikajya ibatunda ibajyana kujugunya imibiri yabo mu birombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro.

Ati “Ndabyibuka neza bazanye igikamyo kinini buzuzamo imibiri baragenda bakajya basuka mu rwobo rwari rurerure, uwo munsi uruzura hanyuma bagenda basuka no mu yindi, gusa ndashimira Perezida wa Repubulika ko yadufashije tukayikuramo tukayishyingura mu cyubahiro.”

Karuyonga yavuze ko muri icyo gihe bicaga na we bamutemye mu mutwe no mu zindi ngingo agashimira Inkotanyi zamurokoye zikamuvuza akongera kubaho nubwo abo mu muryango we bose babishe.

Yavuze ko kuri ubu afite abana barindwi arera kandi ko Leta imufasha mu kubishyurira mituweli n’amashuri ku buryo ameze neza.

Umuyobozi Mukuru wa Piran Rwanda, Neza Jean Damascène, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere bibutse abakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo no kwigisha urubyiruko ruri muri ubu bucukuzi muri iki gihe.

Yavuze ko ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi kuri ubu nubwo yakuwemo ngo aho hantu hadacukurwa amabuye y’agaciro mu rwego rwo guha agaciro abahajugunywe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye ubuyobozi bwa Piran Rwanda ku ntambwe bwateye yo kwibuka abahoze bacukura amabuye y’agaciro muri ibi bice bakoreramo nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko kubunamira ari ukubasubiza agaciro no kuzirikana amateka mabi ababaje ariko agomba kwibukwa kugira ngo Abanyarwanda bakuremo isomo rifasha mu gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ubuyobozi bwa Trinity Metals ireberera ibigo bitatu byihurije hamwe ikaba yatangaje ko iki gikorwa kigiye kujya kiba buri mwaka.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments