Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Nibwo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ni Icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye.
Muri iyo myanzuro harimo uw’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya.
James Ngago yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.
Muri iyi nama kandi hemerejwe Abadipolomate b’Ibihugu by’amahanga barimo Alison Heather Thorpe, wemejwe nka Ambasaderi w’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru mu Rwanda. Asimbuye Omar Daair.
Hemejwe kandi Lincoln Downer nka Ambasaderi wa Jamaica mu Rwanda, Tone Tinnes we yemejwe nka Ambasaderi wa Norvège mu Rwanda ufite icyicaro i Dar es Salaam. Adelakin Olugbemiga yemejwe nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA mu Rwanda.
Like This Post?
Related Posts