Nyuma y'indirimbo aherutse gushyira hanze ' Inyenyeri' mu mezi atanu ashize, Abe Star kubera igitutu yakomeje gushyirwaho n'abakunzi be aho bamushinzaga kubicisha irungu bitewe nuko yari ahugiye ku yindi mishinga byu mwihariko iy'ubucuruzi, Yatangarije BTN ko byatumye ashyiramo imbaraga ku kongera gukora indi ndirimbo maze ku bwumvikane mugenzi, John Lee amwemerera ko bashyira hanze indirimbo.
Yagize ati" Abakunzi banjye banshyizeho igitutu cyane kugeza ubwo dushyize hanze iyi ndirimbo".
Umuhanzi Abe Star ukomeje kugaragaza urukundo akunda muzika, akomeza avuga ko iyi ndirimbo igamije kwigisha buri muntu wese uko akwiye kubaha mu genzi we kuko aba atazi uko ejo azaba amerewe.
Respect, ni ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Kina Beat naho amashusho yayo afatwa kandi atunganywa Kojo.
Kanda munsi kuri iyo Link wumve Respect ikomeje kunyeganyeza umugi wa Kigali