• Amakuru / POLITIKI
Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, Nibwo abantu basaga 100 bishwe baturikijwe na bombe ebyiri hafi y’imva ya Gen. Qasem Soleimani ubwo hibukwaga imyaka ine ishize yishwe n’Abanyamerika.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo Reuters, avuga ko hari abandi benshi bakomeretse ubwo izo bombe zaturikiraga mu Majyepfo y’Umujyi wa Kerman.

Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekanye imirambo myinshi ku muhanda n’imbangukiragutabara zihuta zigana ahabereye iri sanganya.

Soleimani yari umuntu ukomeye muri Iran nyuma y’Umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, mbere y’uko yicwa na drone za Amerika muri Iraq mu 2020.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments