• Ubuzima / IBYOREZO

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME  yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu biza byibasiye u Rwanda byaguyemo abantu benshi.


Yavuze ko ari gukurikiranira hafi uko ibikorwa byo kugoboka abiciwe bakanasenyerwa n’ibiza biri kugenda.

Yatangarije kuri Twitter ko mu bihe nk’ibi ari ngombwa ko abantu bafatana mu mugongo, buri wese agaha ubufasha mugenzi we.

Perezida Kagame yasabye ababuze ababo gukomera kandi avuga ko Leta izababa hafi uko bishoboka kose.

U Rwanda rwashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe ubutabazi.

Abarigize bagizwe n’abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aba Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, aba Minisiteri y’ibidukikije, Polisi, ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego.

Kuri uyu  wa Kane mu Ntara y’i Burengerazuba haratangizwa ibikorwa byo kwimura abatuye ahantu hashobora kuzabashyira mu kaga imvura nikomeza kugwa.

Ikindi ni uko buri muryango wabuze abantu uzahabwa Frw 100,000 kuri buri muntu wapfuye, bigakorwa mu rwego rwo kubaremera ngo bongere bagure iby’ibanze bakenera mu buzima.


Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi kari mu twibasiwe n’inkangu barajwe mu nsengero no ku bigo by’amashuri hirindwa ko barara mu ngo zabo  bakaba bahahurira n’ibibazo imvura yongeye kugwa.

Imibare yatangajwe mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 03, Gicurasi, 2023 avuga ko abantu 129 ari bo babaruwe ko bahitanywe n’imvura yateje inkangu n’imyuzure.

Intara y’i Burengerazuba niyo yibasiwe cyane ariko n’Intara y’Amajyaruguru nayo yakubititse.


Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari imiryango irenga 370 igizwe n’abantu barenga 1,440 yo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi  igomba kwimurwa.

Ni icyemezo gifashwe huti huti kubera kwanga ko hari abandi bantu bahitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri Gicurasi, 2023.

Byatangarijwe mu nama yateranye igitaraganya yiga ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima b




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments