• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports, ntabwo izemererwa kongera abakinnyi ku rutonde rwayo mu gice cya 2 cya Shampiyona, mu gihe cyose yaba atishyuye umwenda wose ibereyemo Irambona Masudi Djuma, wahoze ari umutoza wayo ,ikaza ku mwirukana binyuranije n'amategeko.

Hashize iminsi, ikipe ya Rayon Sports isinyishije rutahizamu wumunya Guinea Arseny Camara Agogo, uyu rutahizamu utari ufite ikipe (free agent )  yari yemerewe guhita akinira Rayon Sports, nkuko amategeko ya FIFA abiteganya , ariko nubu ntarabasha gukina , mu gushaka kumenya impamvu uyu mukinnyi ataratangira akazi muri Gikundiro , twamenye ko atariwe gusa,  ahubwo ikipe ya Rayon Sports nta nundi mukinnyi yemerewe kwandikisha muri FERWAFA,igihe cyose itarishyura ideni ifitiye Masudi Djuma.


Ideni Rayon Sports ibereyemo Irambona Masudi Djuma niryo ryatumye nubu Arseny adatangira gukina Shampiyona 

Mu kiganiro kigufi  btnrwanda.com yagiranye na Jules Karangwa usanzwe ari umuvugizi wungirije muri FERWAFA, yemeje aya makuru avuga ko Rayon Sports isanzwe ibizi kuva umwaka w'imikino watangira , ku butumwa bugufi Jules Karangwa yagize ati " Oya nta kundi kubibutsa ,basanzwe babizi ko batemerewe kwandikisha abakinnyi ,kugeza igihe bazishyurira Masudi. Ibyo barabizi kuva season yatangira kandi ndumva baratangiye kwishyuraho make. Twagerageje kubaza muri Rayon Sports  imiterere yiki kibazo ariko umunyamabanga mukuru wayo Namenye Patrick, adusaba ku mwandikira ubutumwa bugufi, gusa ntiyabashije kubusubiza .

Taliki 16 Kamena 2021 nubwo Masudi Djuma Irambona yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports, ikaba yari inshuro ya 2 yari ayigarutsemo , nyuma yo kuyihesha igikombe cy'amahoro 2016 nicya Shampiyona 2017, nyuma yuko umusaruro ubaye iyanga , taliki 7 Ukuboza 2021, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma, taliki 23 Werurwe Masudi Djuma yareze Rayon Sports, ko yamwirukanye binyuranije n'amategeko, asaba ko yamwishyura asaga million 58 z'amafaranga y'uRwanda. Rayon Sports iravugwa ku isoko ry'abakinnyi, gusa ikaba ishobora kutazagira numwe yandikisha mugihe yaba itishyuye uyu mutoza .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments