• Imikino / FOOTBALL
Bamwe mu bafana b'ikipe y'ingabo, APR FC bakomeje kuvuga ko hari byinshi biteze ku ikipe yabo birimo nuko izitwara mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizabera muri Zanzibar kuva ku itariki ya 28 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 13 Mutarama 2023.

Umwe mu bafana ba APR FC utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara ariko utuye mu Mujyi wa Kigali, yatangarije ikinyamakuru btnrwanda.com ko iri rushanwa rizagaragaza urwego rw'ikipe yabo bitewe nuko izahahanganiramo n'andi makipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga arimo Young Africans na Simba SC.

Yagize ati" Mapinduzi Cup izasiga APR FC igaragarije abakunzi bayo urwego iriho bitewe nuko izahahurira n'amakipe akomeye arimo Young Africans na Simba SC".

Iri rushwanwa ngaruka mwaka rizitabirwa n’amakipe 12 yose aturutse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Tanzania na Zanzibar akaba ari byo bihugu bifitemo amakipe menshi.

Zanzibar izakira iri rushanwa ikaba ifitemo amakipe 4 ari yo; Mlandege, KVZ, Jamhuri na Chipukizi.

Tanzania na yo ikaba ifitemo amakipe 4; Azam FC, Singida Fountain Gate, Young Africans ndetse na Simba SC.

Andi makipe akaba ari APR FC yo mu Rwanda, Vital’o y’i Burundi, Bandari FC yo muri Kenya ndetse na URA FC yo muri Uganda.

Ntabwo Tombala y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda irajya hanze, ariko na byo byitezwe ko mu minsi ya vuba bizaba byamenyekanye.

Biteganyjwe ko ikipe ya APR FC izagera muri Zanzibar ku itariki ya 27 Ukuboza 2023 mu gihe umukino wayo wa mbere izawukina tariki ya 28 Ukuboza 2023 nkuko yabimenyeshejwe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments