• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona bituma ikomeza gusigwa n'ikipe ya mbere amanota 6.

Ni umukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga kuri Kigali Pelé Stadium, mbere yuyu mukino ikipe ya Rayon Sports yari yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 , ibintu bisa nibyaciye intege abakunzi biyi kipe baza ku kibuga ari bacye cyane, gusa bagiye biyongera uko iminota yagenda , ku ruhande rwa Kiyovu Sports abakunzi bayo bari bacye kurushaho kuburyo ubaze batageraga no kuri 200 , nyamara ikipe yabo yaherukaga gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 , ndetse ntabwo yaherukaga gutsindwa na Rayon Sports muri Shampiyona, Rayon Sports yari ku mwanya wa 4 n'amanota 26 , mu gihe Kiyovu Sports yari ku mwanya wa 6 n'amanota 20 .

Iminota 3 ya mbere yahise yereka abakunzi b'amakipe yombi ko umukino utaza koroha , kuko buri kipe yari imaze guhusha uburyo bukomeye, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye ubona ko amambwiriza Ari ugutanga Rayon Sports igitego , ndetse rwose byaba byiza kikaboneka mu minota ya mbere , ku munota wa 12 Kiyovu Sports yafunguye Amazamu ku makosa yakozwe n'abinyuma ba Rayon Sports Shalif Bayo atera ishoti rikomeye Simon Tamale ntiyamenya aho umupira unyuze, Rayon Sports yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi ndetse no mukibuga hagati , ibintu byoroherezaga Kiyovu Sports, kugera imbere y'izamu Kenshi .


Wari umukino utoroshye ku mpande zombi 

Ku munota wa 19 Kiyovu Sports yongeye guhusha uburyo bwabazwe , kuri kufura yatewe na Muhozi Fred , Shalif Bayo atera ishoti rikomeye mu izamu , abakinnyi ba Rayon Sports bananirwa gukiza izamu ariko Tuyisenge Hakim ananirwa kuwushyira mu izamu wenyine , ku munota wa 23 Charles Bbaale yabonye uburyo imbere y'izamu wenyine ku mupira yahawe na Hertier Luvumbu ariko awuteye n'umutwe umuzamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad awufata neza , ku munota wa 27 Joachim Ojera yongeye guhusha uburyo bwabazwe ku mupira wahinduwe imbere y'izamu na Bugingo Hakim ariko awutera hanze , kugeza muri iyo minota Kiyovu Sports yari isbirijwe , Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye ishaka kwishyura ariko igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports iyoboye umukino n'igitego 1-0 .

Igice cya 2 cyatangiye gitinze kuko abasifuzi babanje kugirana inama mu kibuga naba captain b'amakipe yombi maze nabo bakorana indi nama yamaze hafi iminota 5 , Rulisa Patiance wasifuye uyu mukino yagaragaye kenshi mu bikorwa bitinza umukino , ibintu byageze aho birambira abafana, batangira kujya bamuvugiriza induru, Kiyovu Sports yagarukanye gahunda nkiyo yatangira umukino , kuko igice cya 2 kigirangira batangiye kugerageza amashoti akomeye kandi ya kure , ikipe ya Rayon Sports yongeye kuyobora umukino mu kibuga ishakisha uburyo bwo kwishyura ariko bikomeza kwanga.


Ngendahimana Eric Gasongo ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza muri uyu mukino 

Ku munota wa 61 Rayon Sports yakoze impinduka ya mbere ,Tuyisenge Arsene asimbura Charles Bbaale, ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwisirisimba imbere y'izamu maze ku munota wa 87 ku mupira wari uhinduwe na Joachim Ojera, Ngendahimana Eric Gasongo awushyira mu izamu, Rayon Sports yakomeje kugerageza gushaka igitego cya 2 , ari nako ihusha uburyo bwinshi bwabazwe ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 4 n'amanota 27 , irushwa na APR FC ya mbere amanota 6 , mu gihe Kiyovu Sports yo yagumye ku mwanya wa 6 n'amanota 21.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments