• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Police FC inyagiye Musanze FC ibitego 3-0 , mu mukino w'umunsi wa 15 wa Shampiyona isoza igice kibanza cya shampiyona ku mwanya wa 2 irushwa amanota 2 na APR FC.

Ni umukino wagiye kuba amakipe akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, Musanze FC yari ku mwanya wa 2 ,mu gihe Police FC yari ku mwanya wa 3 , amakipe yombi yatangiye ubona yigana bikomeye nta nimwe ishaka kwirekura ngo isatire indi, gusa ikipe ya Police FC ikanyuzamo igasatira , ariko ntibone uburyo bufatika bwavamo igitego , ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi, nta nimwe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya Police FC isatira cyane , ndetse ku munota wa 47 Hakizimana Muhadjir afungura amazamu, ku mupira yatereye kure ,maze Muhawenayo Gad wari mu izamu rya Musanze FC , ntiyamenya aho unyuze, ikipe ya Musanze FC yahise ikora impinduka ,Tuyisenge Pacifique asimbura Kwizera Tresor , ku munota wa 57 Hakizimana Muhadjir yongeye guhindura umupira imbere y'izamu, ariko Nshuti Dominic Savio na Mugisha Didier baragongana , habura uwushyira mu izamu .


Hakizimana Muhadjir yagoye cyane ikipe ya Musanze FC 

Ku munota wa 62 Bigirimana Abed yateye umupira n'umutwe ariko abakinnyi ba Musanze FC umupira bawukura mu izamu, gusa umusifuzi wo kuruhande Mbonigena Selaphe yemeza ko warenze umurongo, ari igitego cya 2 cya Police FC, nti byatinze kuko ku munota wa 66 Police FC yatsinze igitego cya 3 ,ku ishoti rikomeye ryatewe na Hakizimana Muhadjir, Muhawenayo Gad yongera gutoragura umupira mu rushundura , ikipe ya Musanze FC yabaye nkikangutse, itangira gusatira ariko yari yacyererewe ,amakipe yombi yakomeje gukora impinduka ariko umukino urangira Police FC itsinze 3-0.


Abed Bigirimana watinze igitego cya 2 cyateje impaka 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments