Umujinya w'umurandura nzuzi w'abafana ba APR FC watumye iyi kipe yitambika itangazamakuru, iribuza kuganira n'abafana bayo bari barakaye cyane , nyuma y'umukino iyi kipe y'ingabo z'igihugu yanganyije na Gasogi United, babwirwa ko uwibeshya agafata amashusho bitaza kumugwa neza .
Wari umukino w'umunsi wa 13 wa Shampiona , wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC yari yitezweho gutsinda igakomeza gushyira intera hagati yayo n'amakipe ayikurikiye , cyane cyane ko Police FC bakurikiranaga yo yari yatsinzwe , umukino warangiye ari 0-0 , gusa Abafana bari batangiranye imbaraga, ariko bagiye bacika intege uko iminota yashiraga.
Umukino APR FC yanganyijemo na Gasogi United niwo wabaye intandaro y'uburakari bw'abafana
Umukino urangiye Abafana ba APR FC bari ku gice kigana kuri tapi ruje , batangiye kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo amagambo agaragaza ko batishimiye umutoza Thierry Froge, abanyamakuru bifuje kuganira n'abafana nkuko basanzwe babigenza , gusa bamwe mu bakozi ba APR FC barimo ushinzwe itangazamakuru muri iyi kipe , Tony Kabanda ababwira ko uwibeshya agafata amashusho , biza kuba ngombwa ko yamburwa ibikoresho bye by'akazi , ibi kandi babifatanyaga na Police y'igihugu , yahise itangira gusohora abafana muri stade vuba na bwangu .
Tony Kabanda ushinzwe itangazamakuru muri APR FC yabwiye abanyamakuru ko ntawemerewe kuganira n'abafana afata amajwi n'amashusho
Benshi bibajije icyatumye aba bagabo bitambika itangazamakuru mu kazi ,ndetse wumva ko n'abafana batishimiye uburyo ikipe yabo idashaka ko bagaragaza agahinda bafite , ku mukino ikipe ya APR FC yaherukaga kunganya na AS Kigali nabwo Abafana bagaragaje ko batishimiye imyitwarire yiyi kipe ,ndetse benshi banakoresha amagambo arimo ibitutsi nyandagazi , byatumye bamwe bacyeka ko ariyo mpamvu kuri iyi nshuro , APR FC yabakumiriye ikanga ko bavugana n'abanyamakuru, nubwo byarangiye bamwe bagiye kubategera hanze ya Stade baganira nabo , APR FC imaze kunganya imikino 2 yikurikiranya ikaba irusha Musanze ya 2 amanota 2 ,mugihe Rayon Sports yatsinda ku munsi wejo nabwo izasigara iyirusha amanota 2 gusa .
Like This Post? Related Posts