Ikipe ya APR FC inganyije na Gasogi United 0-0 , mu mukino Abafana b'ikile 'ingabo z'igihugu bagaragaje ko bamaze gutakariza icyizere umutoza Thierry Froge
Ikipe ya APR FC ntabwo yari ifite Ombolenga Fitina, wari ufite amakarita 3 y'umuhondo , mu gihe Mugisha Gilbert ,wari wayishyuriye igitego ku mukino wa Kiyovu Sports ,yari afite imvune itamwemereye gukina uyu mukino , amakipe yombi yatangiye asatirana ariko bidakomeye , ku munota wa 12 APR FC yabonye kufura nziza yatewe na Victor Mbaoma ariko umupira ukubira ku nshundura zo kuruhande, ku munota wa 21 ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwiza ariko umupira Maxiwell Ndjumeku awuteye n'umutwe Pavel Nzilah awukuramo .
Ikipe ya Gasogi United yagaragazaga urwego ruri hejuru , no kudatinya APR FC kuko yakinaga neza inasatira cyane , iminota 30 ya mbere y'umukino, amakipe yombi yakinaga acungana cyane , gusa ikipe ya APR FC ikanyuzamo igasatira cyane , amakipe yombi yakomeje gusatirana, ari nako bacungana cyane, igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi .
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Igice cya 2 cyatangiranye imbaraga nyinshi kuruhande rwa APR FC, kuko mu minota 2 gusa, bahushije uburyo 2 bukomeye , amakipe yombi yongeye gutangira gucungana gusa APR FC ikanyuzamu igasatira bidakanganye cyane , ku munota wa 60 Niyomugabo Claude yagize ikibazo cy'imvune , asimburwa na Nshuti Innocent, APR FC yakomeje gusatira ariko kubona igitego bikomeza kuba ihurizo, ku munota wa 64 Asongwe Apam yateye umupira mu izamu , ariko umuzamu wa Gasogi United awukuriramo ku murongo ndetse bamwe mu bakinnyi ba APR FC,bari bacyetse ko ari igitego.
Ku munota wa 65 Gasogi United yakoze impinduka ya mbere yinjizamo Lisele Lisombo asimbura Ishimwe Kevin , APR FC nayo yahise ikora impinduka ya 2 , yinjizamo Tadeo Luanga asimbura Apam Asongwe, ku munota wa 68 APR FC yabonye uburyo bwiza Victor Mbaoma arenza umupira umuzamu, ariko Niyitegeka Idrissa awukuriramo ku murongo , ikipe ya Gasogi United yakomeje gukora impinduka zitandukanye ishaka uko yabona igitego , ariko bikomeza kwanga , iminota 79 yari ihagije ngo ubone ko abafana ba APR FC batakaje icyizere , umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5, ariko amakipe yombi ananirwa mwisobanura , umukino urangira aro 0-0.