• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, Nibwo Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwateye muri yombi abantu bagaragaye mu mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo X yaberekanye bameze nk’abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

Abafunzwe ni Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari bategewe amafaranga kugirango basambanire ku karubanda bashagawe n'abamotari.

Amakuru BTN yamenye ni uko Musore Jean de Dieu w’imyaka 33 atuye mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro naho UMUHOZA Charlotte w’imyaka 23 atuye mu Murenge wa Gisozi ,Akagari ka Musezero ahazwi nko mu budurira.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2023, ku isaha ya saa cyenda, ku Kinamba , ahazwi nko kwa Bonke Bar, ari ho aba bombi bahuriye bose bagaragara nk’abasinze.

Uyu mugabo wari wuzuye isindwe yasanze abamotari bakamejeje, bateze amafaranga bavuga ko usambanya uwo mukobwa bivugwa ko asanzwe akora uburaya nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Icyo gihe yahise abyemera nta kuzuyaza, maze atangira igikorwa ashungerewe n’abamotari  bikavugwa ko  nyuma bamuhaye amafaranga 6000frw.

UMUHOZA Charlotte ufite ubwenegihugu bw’i Burundi,we abamotari bari bamutegeye 3000frw ngo niyemerera umuntu akamusambanyiriza ku muhanda, ayatwara,nawe yemera icyo gikorwa ariko ngo hakoreshejwe agakingirizo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yahamirije UMUSEKE ko polisi yamaze kubafata bombi, bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Abakekwa gukora biriya bikorwa by’urukozasoni mu ruhame bafashwe, bose uko ari babiri,bashyikirijwe RIB kandi hazakurikizwa amategeko.”

Aba bombi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kacyiru.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments