• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Makurazo, Akagari ka Makurazo mu Murenge wa Cyanzarwe bicishije amabuye Mukarukundo Elina w’imyaka 55 bamushinja kuroga abana babiri.

Aba bana babiri bitabye Imana mu bihe bitandukanye kuko umwe yapfuye tariki 28 Ugushyingo naho undi apfa tariki 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi, ni aba Hakizimana Pierre.

Bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko bafashwe n’uburakari bahita batera Mukarukundo wakekwagaho kubica akoresheje uburozi, batemagura insina ze na we bamwica bamuteye amabuye.

Nyuma y'izo mpfu zombi, abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye itangazamakuru ko uwo mukecuru yishwe ariko ababigizemo uruhare batawe muri yombi.

Yagize ati "Uwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga, icyakora hari batanu batawe muri yombi, RIB ikaba iri gukora iperereza."

SP Karekezi asaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bagatanga amakuru mu kurinda icyaha ko kiba.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments