• Imikino / FOOTBALL

President wa Kiyovu Sports Ndorimana Jean Francois Regis yikomye itangazamakuru avuga ko hari abahabwa amafaranga ngo bavuge nabi Kiyovu ndetse nabayabaha abazi .

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije 1-1 na APR FC, mu mukino w'umuhsi wa 12 wa Shampiyona, mbere yuyu mukino amakuru yari yakwiye mu itangazamakuru,avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukina uyu mukino batishyuwe ibirarane by'amezi 3 baberewemo , kugeza kuwa 5 nimugoroba byavugwaga ko Niyonzima Olivier Sefu na Mugunga Yves banze kwitabira umwiherero igihe baba badahembwe , undi ni Richard Bazombwa,wari wamaze no gusubira iburundi ariko agatumizwa igitaranya.


Ndorimana Jean Francois Regis yashinje abanyamakuru gukoreshwa n'amafaranga bakavuga amakuru atariyo kuri Kiyovu Sports 

Nyuma y'umukino president wa Kiyovu Sports Ndorimana Jean Francois Regis bita "General", yahakanye amakuru yuko Kiyovu Sports imaze amezi 3 idahemba , avuga ko bamaze ukwezi kumwe gusa , mu magambo ye ati "ibyo ngibyo nanjye mbibona mu itangazamakuru , ntabwo ari ukuri ,nawe niba wakurikiye umukino ,ubonye uburyo abakinnyi bari gukina , bashyize hamwe ,ibivugwa mu itangazamakuru ntabwo ariko bimeze muri Kiyovu 

Abajiwe ku buzima niba ari ubusanzwe , Kiyovu Sports nta kibazo ifite yagize ati " Kandi murimo murabibona , ikipe ikina gutya se ifite ikihe kibazo , ni amagambo ari hanze na Speculations n'ababikora ndetse tubizi babyihishe inyuma , ariko nta byacitse , ntagikuba cyacitse ,muri Kiyovu", abajijwe abo batuma Kiyovu ivugwamo ibibazo , yavuze ko ari benshi uhereye ku makipe bahanganiye igikombe , ati " birimo birakorwa , abaduteza itangazamakuru namwe murabazi ,ntihari ababaha amafaranga ngo mutuvuge se ,abayabaha bakomeze bayabahe , ariko njyewe nkiyo muvuga ngo Kiyovu imaze amezi 3 idahemba, muzanyumvishe ijwi ry'umukinnyi wa Kiyovu uvuga icyo kintu ".


Mbere yo gukina na APR FC, Kiyovu Sports yavuzwemo ibibazo by'amikoro 

Uyu mugabo avuga ko uburyo Kiyovu Sports yahinduyemo ubuyobozi bwatunguranye ndetse hari nabatarabashije kubakira , avuga ko biri mu mpamvu , Kiyovu Sports ikomeza kivugwamo ibibazo we atemera ko bihari , yahakanye kandi amakuru avuga ko Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Sefu, baba baramaze kwandikira iyi kipe, bayisaba gusesa amasezerano, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 6 n'amanota 17 , iyi kipe iheruka gutandukana n'umutoza Petros Kukulas , kubera ibibazo by'amikoro , kuko uyu mutoza yahembwaga amafaranga menshi bakaba barabonye ko atazakomeza kuboneka


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments