• Amakuru / MU-RWANDA
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafatiye abagabo babiri mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli Umurenge wa Shyogwe abagabo babiri bakekwaho kwica Umukecuru Mukamuvara Saverine bamushinyaguriye.

Ni nyuma yuko hamenyekane urupfu rutunguranye rw’uyu mukecuru w’Imyaka 64 y’amavuko, bamwe mu baturage bagakeka ko abagabo babiri barimo umwe wari uhamaze icyumweru acumbitse, mu nzu uyu mukecuru yacururizagamo n’undi waje ahamusanga bagasanga inzoga.

Polisi mu Karere ka Muhanga yaraye ikoze operasiyo ikomeye ifata uwitwa Hategikimana Gad na mugenzi we Nzabandora Paul.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, avuga ko Polisi yabafashe saa cyenda n’igice zijoro (3h00am) babasangana bimwe mu bikoresho byo mu nzu nyakwigendera yari asanzwe akoreramo birimo na Telefoni ye ihenze.

Abakekwaho fatawe muri yombi ni Hategimana Gad akomoka mu Karere ka Huye na Nzabandora Jean Paul ukomoka mu Karere ka Ruhango.

Nyakwigendera Mukamuvara Saverine yishwe ashinyaguriwe kuko babanje kumena ijisho rimwe rye bamuhambira n’amaguru.

Abakekwa bombi ndetse n’abari babacumbikiye bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Muhanga
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments