• Imikino / FOOTBALL

Kiyovu Sports inganyije na APR FC mu mukino abakinnyi biyi kipe bari babanje guteza impagarara ,bavugako batazakina batishyuwe 

Wari umukino w' umunsi wa 12 wa Shampiyona , amakipe yombi yari mubihe bitandukanye byumwihariko Kiyovu Sports yari mu bibazo by'ubukene, byatumye abakinnyi bivumbura , bavuga ko batazakina badahembwe , gusa bamwe muribo bari bagarutse, Kiyovu Sports , ikipe ya Kiyovu Sports niyo yinjiye mu mukino neza kuko ku munota wa 19 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Richard Basongwa Kilongozi , gusa ariko ibyishimo by'Abayovu ntabwo byatinze kuko ku munota wa 36 Mugisha Gilbert yaje ku cyishyura amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-1 .


Umuzamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad yishimira igitego cya Kiyovu Sports 

Igice cya 2, cyatangiranye amakipe yombi asatirana, buri imwe ishaka uko yatsinda igitego cya 2 ,gusa amahirwe babonaga ntibabashe kuyabyaza umusaruro , umukino urangira amakipe agabanye amanota igitego 1-1 .


Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert 

INDI MIKINO YABAYE UYU MUNSI 

POLICE FC 2-1 MARINE FC 

ETOILE DE L'EST 0-1 AMAGAJU FC

MUSANZE FC 0-1 GORILLA FC 

SUNRISE FC 0-1 GASOGI UNITED

Ikipe ya APR FC yagumanye umwanya wa mbere bidasubirwaho n'amanota 26 , Police FC yafashe umwanya wa 2 n'amanota 25 , mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa 3 n'amanota 23, Musanze FC yari imaze igihe ku mwanya wa mbere yagiye ku mwanya wa 4 n'amanota 23 .


Nshimirimana Ismael Pitchu yakinaga n'ikipe yahozemo 

AMAFOTO : Jules 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments