• Amakuru / MU-RWANDA
Muri gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023, Nibwo Muri kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, hagaragaye uruhinja rw'umwana w'uhungu ahajugunwa imyanda (poubelle).

Nyuma yuko Umukozi ushinzwe isuku muri iyi kaminuza ariko ku nyubako izwi nka Benghazi isanzwe icumbikirwamo abanyeshuri atabaje agaragaza ko hari umwana wapfuye agatabwa muri iyo myanda, abahiga hafi ya bose bahise bakwira imishwaro gusa nyuma batumizwa mu nama igamije kubaturisha mu mitima dore ko iri shyano ritari rihamenyerewe.

Abageze aho ibi byabereye bikiba bavuga ko ngo uru ruhinja rwari rukuru ndetse rwagombaga no kubaho, bagakeka ko rwaba rwanizwe rukivuka nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umwe mu bahakora isuku wanze gushyira imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “Ni uko abanyeshuri bahishirana cyane naho ubundi bakabaye bamuzi. Uriya mwana yari mukuru yakabaye yanarize akivuka abantu bakabyumva. Igishoboka uriya mwana uwamubyaye yahise amuniga.”

Ahishakiye Pacifique wiga ibijyanye n’ububyaza muri UR ishami rya Huye, yavuze ko bibabaje cyane kuba hari uwatinyuka ubwo bugizi bwa nabi.

Yagize ati “. Biragayitse kuba atarabashije kwifata cyangwa ngo yikingire, noneho yanasama akaba yishe umuntu. Gutwara inda si iherezo ry’ubuzima, iyo yihangana akamubyara’’.

Mugenzi we Rwibutso Solange, yavuze ko ari icyasha kuri Kaminuza yose kandi bidakwiriye .

Ati “Kumva ko muri Kaminuza habaye ibintu nk’ibi ni igisebo gikomeye kuko abanyarwanda bo hanze hari ukundi kuntu bafata kaminuza nk’ahantu bashyira mu gaciro. Birababaje cyane’’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye, kandi ko nirisozwa baza kubimenyesha abaturarwanda.

Umurambo w’uruhinja bikekwa ko ari urw'amezi 8 rwajyanywe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa uwaba yabigizemo uruhare.

Abanyeshuri bacumbikiwe mu nyubako ya Benghazi ni 1192.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments