• Amakuru / MU-RWANDA
Ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro burasaba kandi bukanihanangiriza abayobozi baka abaturage ruswa kugirango babahe neza serivisi.

Ibi bitangajwe nyuma yuko hari amakuru abaturage bahaye ubuyobozi, avuga ko hari abayobozi bitwaza inshingano zabo bakaka amafaranga abaturage igihe baje kubasaba serivisi.

Ni ikibazo gihangayikishije abatari bake barimo abaturage batuye mu mirenge itandukanye irimo n'umurenge wa Kivumu ukunze gutungwa agatoki mu kugira abayobozi benshi baka ruswa abaturage.

Mu minsi mike ishize, BTN TV iherutse kubagezaho inkuru igaruka cyane ku kugutakamba kw'abaturage batuye mu kagali ka Karambi mu murenge wa Kivumu, aho bavuga ko barembejwe n'abayobozi bitwaza inshingano zabo bakabaka ruswa kugirango bahabwe serivizi.

Bananira na BTN, bavuze ko kugirango bahabwe inkunga irimo ifumbire bagenewe na Leta babanza kwakwa ikiguzi.

Umwe muri aba baturage yagize ati" Ntaserivisi abayobozi bakwihera batabanje kukwaka ruswa. Kugirango duhabwe ifumbire twasabwaga ikiguzi, bityo rero turasaba ubuyobozi bwisumbuyeho kudufasha bagakemura iki kibazo kuko yaba mu kagari no ku murenge ntibatworoheye".

Ku bijyanye n'iki kibazo, Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper mu kiganiro kigufi yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, yavuze ko guha umuturage serivisi kandi inoze ari inshingano za buri muyobozi.

Meya Prosper yaneruriye BTN ko iki kibazo cya ruswa aho cyavuzwe hose ubuyobozi bwagerageje kugikemura bahereye ku gukura ku nshingano abo bayobozi batungwa agatoki igihe hari gihamya ibigaragaza kandi bakanashyikirizwa inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB.

Agira ati" Iki kibazo tumaze igihe kinini tukirandura aho kivugwa, ruswa rero ntakiza cyayo kuko imunga igihugu. Mu minsi ishize hari abayobozi bakuwe ku nshingano kubera gushyira imbere cyane ruswa".

Uyu muyobozi w'akarere yaboneyeho kwibutsa abayobozi bijandika muri ruswa ko inzego z'ubuyobozi zidasinziriye kandi ko uzafatwa azabihanirwa ndetse anibutsa abaturage gutanga amakuru ku muntu uwari we wese watanze ruswa yaba umuyobozi cyangwa umuturage kandi uzayatanga azagirirwa ibanga.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments