Ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC mu mukino w'ikirarane , ikomeza gushimangira ko itajya ishoborwa niyi kipe ya Police y'igihugu .
Wari umukino w'ikirarane w'umunsi wa 4, ikipe ya Police FC yari imaze imikino 6 yikurikiranya itsinda mu gihe Rayon Sports itaratsinda imikino 2 yikurikiranya uyu mwaka w'imikino, Police FC Kandi yaherukaga gutsinda Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona waherukaga ku bahuza , ku munota wa 5 ikipe ya Police FC yahushije uburyo bwabazwe kuri kufura yatewe na Djibrine , ariko Ndizeye Samuel awutera hanze , ikipe ya Rayon Sports yahise isubiza, gusa umupira Bugingo Hakim yahinduye imbere y'izamu ntabwo Luvumbu yabashije kuwubyaza umusaruro.
Ku munota wa 9 ,ikipe ya Rayon Sports yazamukanye umupira wahinduwe neza imbere y'izamu na Bugingo Hakim maze Mussa Essenu awuhishyira mu izamu , Rayon Sports injya imbere n'igitego 1-0, ku munota wa 11 Rayon Sports yongeye guhusha uburyo ku mupira wahinduwe na Serumogo Ally, gusa Mussa Essenu awuteye n'umutwe umuzamu awufata neza , ku munota wa 16 Rwatubyaye Abdul yakoze amakosa yihera umupira Muhadjir Hakizimana ,gusa awuhaye Mugisha Didier awutera hanze .
Mussa Essenu afungura amazamu ku munota wa 9 w'umukino
Kuva ku munota wa 16 ikipe ya Police FC yihariye umukino ndetse ikomeza guhusha uburyo butandukanye ari nako Rayon Sports nayo inyuzamo igasatira , ku munota wa 38 ,imvura yabaye nyinshi kuri Kigali Pelé Stadium bituma umusifuzi Ngabonziza Jean Paul a aba ahagaritse umukino , nyuma y'iminota 30 imvura yahise bagaruka mu kibuga ,gusa ikipe ya Police FC yagarutse yahinduye Imyenda ,yambara idasa niyo yari yambaye mbere , ku munota wa 44 Simon Tamale yakoze ikosa asohoka mu izamu , Hakizimana Muhadjir yohereza umupira uremereye ufata umutambiko w'izamu , umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 ikipe ya Police ikomeza gusatira cyane gusa igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0.
Nyuma yuko imvura ihise Police FC yagarutse yahinduye Imyenda
Igice cya 2 cyatangiranye impinduka kuruhande rwa Rayon Sports Kalisa Rashid asimbura Kanamugire Roger , gusa izi mpinduka ntacyo zafashije Rayon Sports, kuko Police FC yatangiye iri hejuru nkuko yasoje , ikomeza guhusha uburyo bwiza , ku munota wa 65 , Police FC yabonye uburyo imbere y'izamu ariko Nshuti Dominic Savio umupira awutera hanze Ari wenyine , Police FC yahise ikora impinduka ikuramo Akuki Djibrine yinjizamo Mugenzi Bienvenue, ku munota wa 70 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka ikuramo Charles Bbaale yinjizamo Ishimwe Elie Ganijuru .
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurushwa bikomeye ndetse Police FC ikarema uburyo bw'igitego ariko ikibazo gikomeza kuba kububyaza umusaruro , ku munota wa 79 Chukuma Odil yasimbuye Mugisha Didier wagize akabazo k'imvune , ikipe ya Rayon Sports nayo yacishagamo igasatira gusa ntibone uburyo bufatika bw'igitego, ku munota wa 85 Rayon Sports yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu ariko umupira wari uhinduwe na Bugingo Hakim, Musa Essenu ananirwa kuwushyira mu izamu , Ku munota wa 88 Ndizeye Samuel yakoze ikosa aha umupira Mussa Essenu imbere y'izamu, nawe wahise awuha Hertier Luvumbu, atera ishoti rikomeye mu izamu atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports.
Police FC ni imwe mu makipe adakinda gushobora Rayon Sports, kuko mu myaka 8 ishize Police FC yatsinze Rayon Sports inshuro 2 gusa , ku munota wa 90+3 ikipe ya Police FC yabonye igitego ku mupira bahinduye imbere y'izamu Abedi Bigirimana awushyira mu izamu , umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 , inaguma ku mwanya wa 4 n'amanota 20, mugihe Police yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 22.
Imyambaro Abedi yatangiranye umukino ntabwo ariyo yatsindanye igitego
Like This Post? Related Posts