Ku wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, Nibwo mu Murenge wa Ruvune akarere ka Gicumbi, umwana w'umukobwa ufite imyaka umunani yishe umuvandimwe we y’imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe.
Amakuru avuga nyakwigendera w'umuhungu yari arimo akina na mushiki we bakoresha isuka yo mu bwoko bwa majagu nyina ubabyara yari avanye mu murima muri uwo mugoroba.
Uyu mwana yahekuye ubuzima bwa musaza , mu gihe nyina yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n’umugabo atarataha nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ni amakuru yahamijwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent.
Uyu muyobozi yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z’ijoro ku wa mbere.
Like This Post?
Related Posts