Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, Nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu mwanzuro wafashwe bitewe n'uburemere bw'icyaha nkuko umucamanza yavuze ko hashingiwe ku byaha bikomeye Gasana Emmanuel aregwa kandi buri cyaha kikaba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Umucamanza yakomeje avuga ko hashingiwe ku byaha bikomeye Gasana Emmanuel aregwa kandi buri cyaha kikaba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri rwashimangiye ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ugomba kugumaho.
Ibyo byaha birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwari rwatesheje agaciro impamvu Gasana Emmanuel yari yatanze z’uburwayi ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka, byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.
Mu bindi byari byashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo kuba aramutse akurikiranwe adafunzwe yabangamira iperereza kuko ari umuntu wabaye umusirikare ku rwego rwo hejuru, aba umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse anayobora uru rwego.
Twabibutsa ko CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023 nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.
Like This Post?
Related Posts